Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yongeye guhezwa mu gihe abakinnyi bahamagarwaga. Muri uku kwezi, Deschamps yongeye gusiga uyu mukinnyi kandi nta kibazo cy’imvune kimenyerewe, bitandukanye n’uko byari bimeze mu kwezi gushize.
Umutoza mukuru w’u Bufaransa, Didier Deschamps, ntiyatanze impamvu zisesuye ku bijyanye no guheza Mbappé, ashimangira ko ari ikibazo “cyihariye.” Yongeyeho ko atari ibijyanye n’ibibazo byo hanze y’ikibuga, yongeraho ko hari “igitekerezo cy’ubudakemwa” ku byaha bishinjwa uyu mukinnyi.
Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye avuga ko Mbappé akorwaho iperereza ku birego bishobora kuba byarabereye muri Suwede mu kwezi kwa cumi, igihe yahamagarwaga bwa mbere akabura.
Didier Deschamps, mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangiye gusobanura impamvu y’icyemezo cye mu magambo yicisha bugufi, agaragaza ko yagize ibiganiro byinshi na Mbappé ndetse ngo yatekereje kenshi kuri iki kibazo. Ati, “Nabitekerejeho cyane kandi n’icyemezo cyiza natekerejeho.” Uyu mutoza yongeyeho ko atari ngombwa ko umukinnyi abyemera.