Kylian Mbappe ntakiri ku isoko ry’abakinnyi bazagurishwa muti uyu mwaka kuko amasezerano ye muri PSG azangira mu mwaka utaha.Amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG azarangira muri Kamena 2022, bivuze ko asigaje umwaka umwe ku masezerano ye. Mu kiganiro yagiranye na L’Equipe umuyobozi wa PSG yemeje ku mugaragaro ko nta hantu Mbappe azajya ndetse n’iyo amasezerano ye yarangira atazagendera ubuntu.
Yagize ati” Mbappe agomba kuguma hano, ntituzigera tumugurisha kandi n’amasezerano ye narangira ntazigera agendera ubuntu. Ese ubundi ubwo yajya mu yihe kipe? Ahubwo se ni iyihe kipe ifite ubushobozi bwo guhanganira umukinnyi na PSG? Icyo navuga ni kimwe ibintu hano biri kugenda neza, twiteguye kumwongerera amasezerano, aha ni i Paris kandi ni igihugu cye usibye intego zo gukina umupira w’amaguru Mbappe afite n’intego zo kubaka igihugu cye yongerera imbaraga shampiyona akinamo.”
Amakipe nka Real Madrid Liverpool, Chelsea na Barcelona byavugwaga ko ziri gucungira hafi uyu mukinnyi, bikanahurirana n’uko Mbappe yanze kongera amasezerano mu ikipe.