in

Kylian Mbappe ashobora kuva muri PSG akigendera

Hari amakuru akomeje gucaracara mu bitanagazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Kylian Mbappe ntagihindutse ashobora kuva muri PSG akaba yakwerekeza muri Spain.

Amakuru yanyujijwe ku rubuga rwa twitter ya Madrid zone , avuga ko Kylian Mbappe na Real Madrid bari mu biganiro kandi ngo bikaba biri kugenda neza kuburyo hari amahirwe angana n’ 100% ko Kylian Mbappe yava muri PSG akaba yakwerekeza muri Real Madrid.

Ikinyamakuru The Athletic nacyo kikaba cyanditse kivuga ko ,ibiganiro ku mpande zombi birimbanije ariko ko bahisemo kubigira ubwiru ,no kwirinda kubishyira mu itangazamakuru ,kuburyo bashobora kubitangaza bamaze kumvikana.

Ngo impamvu bahisemo kubigira ubwiru ,ngo ni ukubera ibyabaye mu mpeshyi ishize ubwo Real Madrid yananirwaga gusinyisha Mbappe nyamara byari byasakaye mu itangazamakuru.

Ikindi ngo gishobora gutuma amasezerano ku mpande zombi ashobora kumvikanwaho ,ngo ni uko Kylian Mbappe nawe yifuza gukinira Real Madrid ndetse ngo no ku ruhande rwa PSG bakaba babizi neza ko Real Madrid yonyine ariyo yabasha gukura Mbappe muri PSG..

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Erik Ten Hag yahumurije abafana ba Manchester United badutswemo n’icyorezo

Serumogo Ali ukomeje kwigaragambya mu ikipe ya Kiyovu Sports ashobora gusimburwa n’undi mukinnyi ufite impano idasanzwe