in

Kwizera Pierrot yamaze kumvikana na Rayon Sport

Kwizera Pierrot wahoze akina muri Rayon Sport agiye kugaruka muri iyi kipe avuye muri AS Kigali, aho bivugwa ko impande zombi zamaze kumvikana.

Uyu musore ukomoka mu Burundi yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe, nkuko amakuru dukesha BNB FM Umwezi abitugezaho.

Amasezerano Kwizera Pierrot afitanye na AS Kigali biteganyijwe ko aragana ku musozo mu mpera z’uku kwezi, aho byitezwe ko arahita yerekeza muri Rayon Sport yanyuzemo akayigiriramo n’ibihe byiza.

Ku wa Mbere ni bwo Kwizera Pierrot yahuye n’intumwa za Rayon Sport mu ibanga barumvikana, ni ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe n’abegereye umukinnyi bari guhakana aya makuru.

Kwizera Pierrot yasinyiye Rayon Sport bwa mbere muri 2015 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye, ayivamo yerekeje muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman, mbere yo kugaruka muri AS Kigali.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana ikunda abagabo koko! Amataye ya Alliah Cool yatumye abasore barabya indimi kuri instagram

Breaking: Corona itumye umwe mu mikino yari kuba muri Primus Rwanda National League usubikwa