in

Kwizera Olivier yasekeje abafana ubwo yigaraguraga mu kibuga nk’ubuze umwuka (Videwo )

Kwizera Olivier yasekeje abafana bari bakurikiye umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Etiencelles Fc ubwo yigaraguraga mu kibuga nk’ubuze umwuka.

Ibi yabikoze ubwo Rayon Sports yari yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Etiencelles  ashaka gutinza iminota ngo batishyurwa icyo gitego bari batsinze.

Icyatumye uyu musore yigaragura mu kibuga nuko umukinnyi wa Etincelles witwa Songa Isaih yari amukubise urushyi mu mugongo ubwo Olivier yangaga gufata umupira ashaka gutinza iminota.

Kwizera Olivier amaze gukubitwa urwo rushyi yahise yigaragura hasi mu kibuga amera nk’uri gusambana, ibyo byaje gusetsa abantu bari bakurikiranye uwo mukino ndetse n’abanyamakuru bari bari kuwogeza.

Ubwo Kwizera Olivier yari aryamye hasi Nishimwe Blaise yahise aza gutabara aza asunika hasi Songa Isaih hasi, Songa yahagurutse ahita ahabwa ikarita y’umuhondo kubera gusagarira umuzamu.

 

Reba Videwo yose y’uko byagenze 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa: Kuberiki imbwa zifatana iyo ziri guhuza ibitsina (Gusenzanya)

Umukobwa yashiritse ubute yisabira umusore wese witeguye ko yaza akamugira umugore