in

Kwizera Olivier atangaje ikintu kimwe rukumbi cyatuma agaruka muri Rayon Sports.

Umunyezamu Kwizera Olivier yabwiye umutoza Irambona Masudi Djuma ko kugira ngo agaruke muri Rayon Sports ari uko iyi kipe izabanza ikamuha miliyoni 10 z’Amanyarwanda.

Kuva muri Nyakanga 2021, ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwagiye butangaza ko Kwizera Olivier akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu munyezamu w’imyaka 27 y’amavuko we yagiye atangaza ko amasezerano afitiye Rayon Sports yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ndetse ko iyi kipe hari amafaranga y’imishahara itigeze imwishyura.

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0 ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, umutoza Irambona Masudi Djuma yahuye na Kwizera Olivier amusaba kuza gutangira imyitozo.

Uyu munyezamu yamusubije ko niba ikipe ya Rayon Sports yifuza ko ayigarukamo izabanza kumuha miliyoni 10 z’Amanyarwanda ayisinyire imyaka ibiri, gusa iyi kipe ntabwo yiteguye kuyamuha kuko iheruka gutanga arenga miliyoni esheshatu kuri Hategekimana Bonheur wakiniraga Espoir FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri w’umunyarwanda arashaka abapfuye kugirango abazure

Umuhanzi Yverry yateguje abafana be ikintu gikomeye.