Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports yo mu minsi yashize.
Hashize igihe gito ikipe ya Kiyovu Sports itangiye imyitozo yayo aho iri gukoreshwa na Mateso Jean de Dieu umutoza wungirije mu gihe iyi kipe itarabona umutoza mukuru.
Muri iyi myitozo yaberaga ku Mumena, Kwizera Olivier yabaga ayirimo kuva itangiye kugeza irangiye. Ibintu byatumye abantu bibaza niba uyu musore yaba yaramaza gusinya muri iyi kipe.
Kwizera Olivier yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports gusa ariko ntago yigeze atereka umukono ku masezerano.
Kwizera Olivier yahaye ikizere ikipe ya Kiyovu Sports cyo kuzayikinira umwaka utaha mu gihe azaba atagiye gukina hanze.
Nubwo Kwizera Olivier ari gukorera imyitozo muri Kiyovu Sports, Rayon Sports aracyamusaba ko yakongera amasezerano gusa ariko Kwizera Olivier ntago abikozwa.
Kwizera Olivier ni umwe mu bazamu bakomeye mu Rwanda, akaba yari umuzamu wa Rayon Sports umwaka ushize, ubungubu nta kipe afite.