Jimmy Gatete wabaye Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi , yatanze ubutumwa bw’ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kuva ku munsi wejo kuwa Gatanu tariki 07 Mata, batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw’ihumure ndetse n’isanamitima.
Aho niho Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w ‘ikipe y’Igihugu yasabye abanyarwanda n’isi muri rusange guharanira amahoro,abantu bakareka kwibanda ku bibatandukanya.
Mu butumwa yatanze abinyijuje ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati” Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro.Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye kubyo batandukaniyeho.Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka29.”