Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo, yasabye urubyiruko kuba hafi ya bagenzi babo, barushaho gufatanya, kubahana no kwita ku bandi muri ibi bihe by’icyunamo.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Minisitiri Utumatwishima yagize ati: “Muri iyi minsi yo Kwibuka, mujye mubaza amakuru bagenzi banyu muti: Waramutse? Komera. Turi kumwe. Ntibatubure kandi badukeneye ngo dukomezanye.”
Iri ni ishimbo rihamagarira urubyiruko kuba maso, kurangwa n’impuhwe no kuba abavandimwe mu bihe bikomeye nk’ibi. Yakomeje asaba ko urubyiruko rujya rujyana n’inshuti zabo aho zijya kwibukira mu Turere dutandukanye, nk’uburyo bwo kubaba hafi no kubagaragariza ko batari bonyine.
Urugero ni nk’igikorwa giteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata 2025 mu Karere ka Musanze, aho hazibukwa inzirakarengane ziciwe mu yahoze ari Komini Mukingo, ahazwi nka Busogo. Ni umwanya mwiza wo kugaragaza ubumwe no gufatanya n’abacitse ku icumu.
Minisitiri yanibukije urubyiruko ko kwibuka atari igikorwa cy’umunsi umwe, ahubwo ari urugendo rwo kwiga amateka no kuyasigasira. Yasabye ko hakomeza kwitabwa ku nyigisho zitangwa n’inzego zitandukanye zirimo Unity_MemoryRw, Dr Damascene, Ibuka_Rwanda ndetse no gusura urubuga kwibuka.rw rutanga amateka yizewe ku byabaye.
Yanongeyeho ati: “Nimwakira ubutumire buvuye kuri minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, peace and love proclaimers (PLP) cyangwa ibindi bikorwa bijyanye no Kwibuka, mujye mubwitabira muri benshi. Aho tuzahurira hose, tuzabe turi benshi.”
Ubu butumwa bwatanzwe muri gahunda yo gushimangira uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka, ariko kandi no kubibafashamo kugira ngo binjire mu murongo wo kwimakaza indangagaciro z’ubumuntu, kwiyubaka no kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
“Twibuke Twiyubaka. Urubyiruko, Komera. Turi Kumwe.”