Emmanuel Mayaka wamenyekanye i Kigali (mu Biryogo) mu kwerekana sinema n’imikino y’i Burayi ndetse akaba yarashinze Ikipe y’Amagare ya Cine ElMay , yitabye Imana ku wa Gatanu azize uburwayi.
Mayaka yari amaze iminsi arwaye ndetse Umuyobozi wa Cine Elmay, Karambizi Rabbini Hamin, yatangaje ko yaguye i Kigali.
Ati “Yari amaze iminsi arwaye, arwariye hano i Kigali. Inkuru twayakiriye saa Tatu n’igice. Ni agahinda, ni akababaro. Yari amaze iminsi yari avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo yivuze.”
Benshi mu bakunzi b’imikino na sinema i Kigali by’umwihariko mu Biryogo, bakundaga kurebera filime n’imipira aho yakoreraga, hazwi nko “Kwa Mayaka”.
Cine Elmay yashinzwe mu myaka 1980, ni yo kipe ya mbere y’umukino w’amagare yashinzwe mu Rwanda ndetse izindi zashinzwe nyuma yayo ziyifatiyeho urugero.