Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, cyongeye kwemererwa kwerekana Shampiyona y’u Rwanda, ‘Primus National League’ ubwo izaba igeze ku Munsi wa 9 nyuma y’uko cyari cyarahagaritswe tariki 15 Nzeri 2023 kubera ubwumvikane buke ku isinywa ry’amasezerano hagati yacyo na Rwanda Premier League.
Hadji Mudaheranwa uhagarariye Inama ya Rwanda Premier League, yashimangiye ko RBA igiye kongera kwerekana Shampiyona..
Ati “Twamaze kumvikana byose no ku masezerano yari yarateje ikibazo n’ubwo atarasinywa ariko bazatangira kwerekana Shampiyona ku Munsi wa Cyenda. Twumvikanye ibyo bagomba gushyiramo ubwo barimo kuyategura. Twabahaye umukozi wacu n’uwabo bari kurebera hamwe uko bagomba kuyandika ndakeka atazarenza icyumweru gitaha hagati yo ku wa Kabiri no ku wa Kane.”
Hadji yakomeje avuga ko hari ibyo bambuye RBA, harimo nko kwerekana Shampiyona ku mbuga za internet zirimo na YouTube.
Yagize ati” Natwe hari ibyo twabambuye bitewe n’uko amafaranga yagabanutse, ibyo bari bafitiye uburenganzira nko kuri internet bari bafiteho 100% byarahindutse bazayikoraho 50% na twe tuyikoreho 50%.”
Rwanda Premier League na yo izagira imbuga zayo izerekaniraho umupira, ikaba yanawugurishirizaho kuri internet.
Ati “Kuri YouTube ntibizakunda yaba Rwanda Premier League na RBA bose bazerekana umupira ku mbuga za bo uzaba ugurishwa.”