in

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sports irashyira ahagaragara igikorwa ubuyobozi bwatangije cyikishimirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ku munsi w’ejo kuwa gatanu buzashyira ahagaragara amatike ya sezo 2023/2024, nyuma yo kubitangiza benshi bakabyishimira.

Umwaka ushize w’imikino nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel ndetse na Namenye Patrick bwatangije ikintu cyo kugura itike ya sezo gikunze gukorwa n’amakipe menshi yo kumugabane w’iburayi.

Tike ya Sezo umwaka ushize yari ihenze kurusha izindi yaguraga amafaranga angana Milliyoni 1 y’amanyarwanda, iyi tike uwayiguraga yabaga yemerewe no gutanga ibitekerezo mu nteko rusange. Hari na tike ihagaze ibihumbi 500 ya VIP, ihagaze ibihumbi 200 ahatwikiriye ndetse niyaguraga ibihumbi bigera kuri 50 ahasanzwe hose.

Ntabwo iki gikorwa kitabiriwe na benshi ariko wabonaga ko babyishimiye, gusa uyu mwaka ubona ko bishobora kuzaba bitandukanye bitewe n’ibyishimo abafana bafite nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro baherukaga cyera.

Uyu mwaka hategerejwe kumenya niba izaba yongereye bitandukanye ni uko byari bimeze umwaka ushize ariko kwiyongera byaba bifite ishingiro bijyanye ni uko uyu mwaka ishobora kuba yaraguza abakinnyi bakomeye ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis Christian Mbaya agiye kurega ikipe ya Kiyovu Sports

Agahinda ni kenshi kuri Ndayizeye Samuel wa Rayon Sports wapfushije umugore we