Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hari urukomatane rw’ibikorwa by’imikino mu Rwanda kandi byose bikomeye, ku buryo byabaye ihurizo abakunzi b’imikino icyo bazitabira n’icyo bazareka.
Bizaba ari tariki ya 5 Kanama 2023 aho bizaba ngombwa ko “Akana iwabo akandi iwabo”, bivuze ko buri umwe azajya mu cyo aha agaciro kurushya ikindi.
Amakipe 4 akomeye kandi afite abakunzi benshi yateguye umukino kuri iyo tariki, bisa nk’aho byateguwe hatitawe ku nyungu rusange ahubwo ari ku nyungu z’ikipe ku giti cyayo n’abakunzi bayo.
Ntabwo byari bikunze ko ushobora kubona Rayon, Kiyovu na APR FC zakiniye rimwe, none hiyongereyeho na Mukura VS izaba iri mu birori byayo.
Tariki ya 5 Kanama 2023 nibwo hazaba “Rayon Sports Day 2023” cyangwa “Umunsi w’Igikundiro”, ni umunsi izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24 ndetse inakine n’ikipe yo muri Kenya izwi ku izina nka Kenya Police FC umukino wa gishuti.
Ku rundi ruhande ariko na none mu baturanyi ba Nyanza, ndavuga i Huye, Mukura VS izaba iri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Ni ibirori izaba yatumiyemo ikipe yo muri Tanzania, Geita Gold bazakina umukino wa gicuti ni mu gihe n’abakunzi b’umuziki batabibagiwe aho Juno Kizigenza, Chris Eazy, Bushali na Okkama bazabataramira.
Iyo tariki kandi kuri Bugesera Stadium, APR FC izaba ikina na Kiyovu Sports umukino wa gicuti.
Ni umukino abakunzi ba APR FC bakaniye kuko bavuga ko ari bwo bazamenya urwego rw’abanyamahanga baguzwe kuko nubwo ejo bazakina na Marines bavuga ko atari yo bapimiraho urwego rwabo.
Ni mu gihe na Kiyovu Sports abakunzi bayo bafite amatsiko yo kubona ikipe yabo nayo yiyubatse.
Ibi kandi biriyongera kuri final y’Igikombe cy’Afurika cy’abagore “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” irimo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, mu gihe u Rwanda rwagera ku mukino wa nyuma imibare izaba myinshi.