Umunyamategeko ukomeye cyane mu gihugu cya Ghana Maurice Ampaw,mu magambo yavuze kuri radiyo yaho yitwa Joy Fm ubwo nk’uko abyemeza yavugiraga rubanda,yemeje neza ko kuniha cyangwa gutaka mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyakabaye ikosa rihanirwa n’amategeko mu gihugu cya Ghana.
Mu buhamya bwamubayeho ari naho yakuye igitekerezo cyo gusaba ko ibi byahanishwa amategeko yagize ati “NI kubera iki utakora ibyo nkora ngo nanjye nryame nta kibazo ntabangamiwe.Mu nzu irimo abantu,iyo mutera akabariro mukabuza abandi bose gusinzira muba mubabujije amahoro kandi ni mu burenganzira bwabo gusinzira.Ibintu bisakuza n’ibindi byose byakubuza gusinzira biba bikwica.Bikaba bibi kurushaho iyo ari umugabo uri gutaka kubera kuryoherwa.”
“Njye ibyo mbabwira byambayeho ubwo nabuzwaga amahoro yanjye naraye muri Hotel,kuko icyumba twari twegeranye,bateraga akabariro bansakuriza,naje no gukeka ko babikoraga banserereza kuko njye nari njyenyine.”