in

Kuki abayobozi bashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo kandi bo byarabananiye? Umuyobozi muri RGB

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Félicien Usengumukiza, yabwiye urubyiruko ko rudashobora kugera ku iterambere rishingiye ku kwihangira imirimo rutabanje kumenya amakuru ya gahunda zitandukanye rwashyiriweho na Leta.

Yabibwiye urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu rwitabiriye ibiganiro kuri demokarasi byateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP) n’abafatanyabikorwa barimo Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gushyigikira Demokarasi, UNDEF.

Yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kwihangira imirimo kubera ko kubivuga mu magambo gusa bidahagije.

Leta yashyizeho gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko hari nk’inyuzwa mu Kigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’Iciriritse (BDF), aho rufashwa kubona inkunga y’amafaranga arufasha kuzamura imishinga yarwo n’amahugurwa n’ibindi birufasha guhanga imirimo.

Dr Usengumukiza ati ‘‘Sinababwira kwihangira imirimo kuko nanjye maze imyaka ndi umukozi wa Leta ariko sinari nabasha kwihangira imirimo. Harasabwa ingamba zihamye zifasha urubyiruko kugira amakuru kuri gahunda za Leta zihari, zirufasha kwihangira imirimo.’’

‘‘Icyo nababwira ni ukubyaza umusaruro amahirwe yashyizweho na Leta, mugakorana n’Ikigega cya BDF n’izindi gahunda zitandukanye ziha igishoro urubyiruko.’’

Ni mu gihe ibarura riheruka ryagaragaje imirimo yose iba mu gihugu ari itangwa n’abikorera cyangwa imiryango itari iya Leta kubera ko itangwa na yo ingana na 3% gusa.

Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 (29,7%).

Ku rundi ruhande ariko Dr Usengumukiza avuga ko nk’uko byagaragaye ko imirimo itangwa na Leta ari 3%, urubyiruko na rwo rusabwa gukora kugira ngo rwihangire iyo mirimo.

Ati “Kwihangira imirimo turabibakangurira kuko byagaragaye ko imirimo itangwa na Leta ari 3% by’imirimo yose itangwa mu gihugu, imyinshi iri mu rwego rw’abikorera. Rero guhanga imirimo tuba tuvuga ni mu buryo bwo kugira ngo mu byo biga, ntibige amasomo gusa asanzwe bige n’uburyo bwo gutegura ahazaza mu guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje ati “Hazamo n’icyo cyo guhanga imirimo n’ibyo mwabonye Leta yashyizeho ubwunganizi butandukanye binyuze muri gahunda zirimo BDF.”

Urubyiruko rwo rugaragaza ko hari aho usanga n’izo gahunda ruzizi ariko rukagorwa no kubasha kuzungukiramo kuko abazishyirwamo hari aho usanga basabwa ruswa cyangwa hagakora icyenewabo.

Intaramirwa Nkurunziza Doreen wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Notre Dame du Bon Conseil Byumba yagize ati ‘‘Aho usanga hakiri gukora icyenewabo […] ugasanga nka serivisi zihawe abantu bamwe bitewe n’isano bafitanye n’uzitanga.”

“Kikaba ari ikibazo kuba n’abayobozi babibona ariko ntitubone hari igikorwa kugira ngo habeho impinduka.”

Iki ni ikibazo Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (IRDP), kivuga ko kibangamiye Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu, bikaba bituma igihugu kitagera ku iterambere cyifuza.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo rya Rayon Sports rigenewe abafana n’abakunzi bayo

Leandre Willy Essomba Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports kubera impamvu itarimo kuba umupira waramunaniye muri SIMBA SC