in ,

Kugaragara neza ku mbuga nkoranyambaga birahenze uby’uyu we biratangaje bikomeje kuvugisha benshi bidasanzwe.

Umugabo ufite imyaka 28 akaba yari amaze imyaka 5 yiruka ku kuba yagaragara neza ndetse nyuma y’uko atanze ibihumbi 25 by’amayero akaba arenga Miliyoni 25 z’amanyarwanda.

Dale Saint Cullen w’imyaka 28, yatangaje ko iyo yarebaga abantu basa neza ku mbuga nkoranyambaga aribo bagiye bakunzwe, byamusunikiye mu kujya gushaka gusa neza birangira atanze akayabo katagira ingano.

Mu gihe yagiye azenguruka ibihugu byinshi birimo nka Poland ndetse na Turkey ashaka kw’ibagisha isura, yatangaje ko abantu uko bari kose bagomba kwikunda ndetse bakemera uko bameze nubwo baba badasa neza bwose.

Dale yaragize ati:” Mfite imyaka 28 iyo narebaga abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga ari beza cyane, nibazaga uko bimeze gusa nasanze atariko baba basa mubyukuri mujye mwitondera ibyo mubona.”

Dale yatangaje ko ubundi yashakaga izuru rirerire ndetse akaba yanagira amatama mato kuko ubundi mbere yari afite amatama manini akaba yarababazwaga no kuba atagaragara neza ngo akurure abamureba.

Byatumye atanga arenga Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango agaragare uko ashaka ndetse uko ashimishije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yanze gupfa atarongowe nyuma yo kubona ko agiye gupfa vuba, umwanzuro we wahabuye benshi.

“Abasore batagira ikintu nibo bavuga ko umukobwa ufite abihabwa”-Shaddyboo akomeje kwatsa umuriro ku basore ba bakene