‘Kuducyura kare bigiye gutuma tubyara indahekana’ Nyuma y’uko hashyizwe ho itegeko ry’uko utubari tugomba gufunga saa saba z’ijoro bamwe mu bagabo amarira ni yose bari kwibaza indahekana bagiye kwibaruka icyo bazazireresha [Reba ibitekerezo bya bamwe]
Nyuma y’uko kuwa 1 Nzeri 2023 hashyizwe ho itegeko ry’uko mu minsi y’imibyizi utubari tuzajya dufunga saa saba z’ijoro n’aho mu minsi ya weekend tugafunga saa munani.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwa Twitter birayeho baramaganira kure gucyurwa kare nk’inko ndetse bamwe bashimangira ko bizatuma babyara indahekana.
N’ubwo buri wese yatangaga impamvu ze, hari aho byagiye bigaragara ko inzoga zari zimaze kuba nyinshi mu rubyiruko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye leta igabanya amasaha yo gucuruza inzoga mu rwego rwo kurwanya inzoga mu rubyiruko.
Ubwo haganirwaga uko bamwe babyumva ku bijyanye no gufunga kare kutubari dore initeker bya bamwe