Kubyiyumvisha biragoye: Dore uko Umuhanzikazi Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro ku isoko
Umuhanzikazi Beyoncé uri kuzengutuka isi mu bitaramo bye yateje izamuka ry’ibiciro muri Sweden kubera abantu benshi bari bavuye imihanda yose baje kureba uyu muhanzikazi.
Intangiriro z’ibitaramo bye muri Sweden mu kwezi gushize yateye kwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri hoteli na za restaurant kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu.
Sweden yatangaje ko yagize izamuka ry’ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi (5), Izamuka ry’ibiciro muri za hoteli na restaurants niryo ryateye uko gutungurana.
Michael Grahn, inzobere mu bukungu muri Banki ya Danske, avuga ko abona Beyoncé ariwe watumye haba uku kuzamuka.
Yongeraho kandi ko Beyoncé ari we ushobora kuba warateye kuzamuka gukomeye mu biciro by’ibicuruzwa mu bicuruzwa bindi bijyanye n’umuco n’imyidagaduro.
Mu butumwa Michael yandikiye BBC dukesha iyi nkuru yagize ati: “Simushinja [icyaha] Beyoncé izamuka ry’ibiciro rikomeye, ariko kwiyongera kw’isoko ry’abashakaga kuza kureba ibitaramo bye muri Sweden bisa n’aho byongereyeho kuri ibyo”.
Nta gushidikanya ko ibitaramo bya mbere mu myaka irindwi by’uyu muhanzi ari wenyine mu bihugu bitandukanye bifite ikintu kinini bivuze ku bukungu.
Nibura ikigereranyo kimwe kivuga ko ibi bitaramo bizaba byaragejeje ku miliyari 2£ muri rusange igihe bizaba birangiye muri Nzeri(9).