Ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo,
umushoramari Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri ariyobora kuko yari yaragiyeho ku itariki 27 /06 / 2021.
Mu ibarurwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA na Minisitiri wa Siporo,Olivier yavuze ko asezeye kubera impamvu bwite kandi zimukomereye zitatuma akomeza kuyobora iri shyirahamwe.
Muri iyi nkuru tugiye ku garuka ku bibazo 5 by’isaturamutwe Olivier Mugabo yahuye nabyo ku ngoma ye.
1. Imisifurire yagiye imuteranya n’abanyamuryango: Kuva Nizeyimana Mugabo yaba Perezida wa FERWAFA, ikibazo cy’imisifurire cyakomeje kugarukwaho kugera naho , Perezida wa Gasogi United akuye ikipe mu irushwanwa akavuga ko Mugabo akorana n’abo yise Mafiya.
2. Ikipe y’Igihugu Amavubi yabuze imyambaro: Ikibazo cy’imyambaro ku ikipe y’Igihugu ni kimwe mu kibazo Olivier yahuye nacyo , ahanini biturutse ku masezerano yajemo rwaserera hagati y’uwatsindiye isoko ryo kwambika Amavubi na FERWAFA.
3. Igikombe cy’Amahoro cyabuzemo Amahoro: Igikombe cy’Amahoro cya 2023 cyajemo rwaserera ahanini yaturutse ku kuba amakipe amwe yarikuyemo avuga ko giteguranywe akajagari. Ntawakibagirwa rwaserera y’ikipe y’Intare na Rayon Sports kugeza aho Intare zanze gukina burundu.
4. Mpaga ku Mavubi: Kugeza na nubu ntawuzi iherezo ry’ikirego ikipe y’Igihugu ya Benin yarezemo Amavubi iyashinha gukinisha Muhire Kevin kandi yujuje amakarita atamwemera gukina.
5. Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi: Ku ngoma ya Nizeyimana Mugabo Olivier nibwo umunya-Espagne, Carlos Allos yahawe akazi ko gutoza Amavubi ariko , abanyarwanda ntibigeze bemera umusaruro we ndetse byaje kuba bibi ubwo yongererwaga amasezerano kandi abenshi babona ko umusaruro we ari nkene.