Umusore yafashe icyemezo kigayitse cyo kubenga umukobwa yari yarihebeye nyuma yo kubona ko arasabwa gutanga ibintu byinshi nk’inkwano yo kugirango amwegukane.
Uyu musore witwa Anderson wo mu gihugu cya Nigeria yahisemo gutandukana nuwo yihebeye bendaga gukora ubukwe,kubera ko yaciwe inkwano zihenze cyane, zirenze ubushobozi bwe atakwibonera, ahitamo kuvanamo ake karenge.
Amakuru avuga ko ibintu by’igiciro gihenze uyu musore yaciwe, bigaragaza ko uyu musore yagombaga gutanga ibihumbi 150.000 by’amafaranga yo muri Nigeria bigahabwa nyina w’umukobwa wenyine, hiyongereyeho n’ibindi byinshi aho urutonde ari rurerure.
Irebere hano urwo rutonde rugaragaza ibintu uyu musore yasabwe kugirango ashobore kwegukana umukunzi we burundu, urutonde rwamuciye intege bigatuma ahitamo kubivamo agatera indobo uwo yari yarihebeye.
Uku guterwa indobo k’umukobwa kwagaragaye mu kiganiro uyu musore Anderson yagiranye n’umukunzi we B, aho uyu musore yerurire uyu mukobwa amubwira ko adashobora kuzabana na we bitewe n’inkwano zihenze ari kwakwa. Ikindi yakomeje avuga ko bitaba ari ukumukwa ahubwo ari kubona umuryango we waba uri kumumugurisha.