in

Kubera APR, umukinnyi werekanwe na rayon sports ntagomba kuyikinira cyangwa agahagarikwa mu mupira

Mu bakinnyi 27 Rayon Sports iherutse  kwerekana kuri Rayon Sports day ukina mu mutima defense yimwe icyemezo cyo gukinira Rayon Sports ndetse haraza kuba ahimbabazi kuko ashobora kuzahanishwa kuba ahagaze gukina umupira w’amaguru.

Umukinnyi Hirwa Jean de Dieu yavuye mu ikipe ya Marine FC asinyira Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri ariko biza kumenyekana ko yari afite amasezerano y’amezi atatu mu ikipe ya Intare FC.

Uyu mukinnyi yagiye kwaka icyemezo kimwemerera gukinira ikipe ya Rayon ariko aracyimwa kubera ko yasuzuguye ubuyobozi bwa APR FC agasinyira indi kipe kandi arastse icyangombwa.

Kuri icyo kibazo, perezida wa Rayon Sports Yagize ati “Kuri Hirwa Jean de Dieu ni umukinnyi wa Rayon Sports. Ku waba amufiteho ikibazo ntitumubuza kukigiraho. Ariko mu buryo buciye mu mategeko, ni uwacu tugiye no mu mategeko twabyerekana.”

Kereka ahawe imbabaizi, amategeko avuga ko iyo umuntu asinye amasezerano mu makipe abiri ahita ahanwa kutagira ikipe nimwe akinira kandi Hirwa afite amasezerano y’amezi atatu mu ntare ndetse na Rayon Sports akagiramo amasezerano y’imyaka 2.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu uzongera gukereza umumotari azajya abyishyurira buri munota urenzeho

Gahunda yo gushyingura Buravan yamenyekanye