Nyuma y’iminsi itari mike apfushije umwana, umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yongeye kugaragara mu ruhame.
Uyu muhanzi aherutse gupfusha umwana w’umuhungu Ifeanyi w’imyaka itatu yari yarabyaranye n’umukunzi we Chioma.
Nyuma yo gupfusha umwana kuwa 01 Ugushyingo, Davido na Chioma bahise bashyingiranwa kuwa 06 Ugushyingo 2022.
Ibikorwa bya muzika uyu muhanzi yari afite yarabisubitse kugeza ubu.
