Kuwa kane, tariki 28 Kamena 2018, mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gutanga dekoderi 200 za television ku baturage batoranyijwe.
Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gataraga, uyoborwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Francis KABONEKA afatanyije n’uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda Bwana Rao Hangwhei.
Akaba ari muri gahunda yiswe Access to Satellite TV for 10,000 African villages, gahunda igihugu cy’ubushinwa kiri gukora k’ibinyujije mu kigo kigenga cy’itumanaho rya Television Star Africa Media.
Bikaba biteganyijwe ko mu Rwanda honyine hazatangwa dekoderi ibihumbi bitandatu na television 900 za rutura mu gihugu hose.
Muri uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda ku rwego rw’igihugu wabereye mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze, Misitiri KABONEKA yashimiye leta y’ubushinwa kuri iyi nkunga ndetse anaboneraho kubwira abaturage bahawe izi dekoderi ko ari impano ikomoka ku mibanire myiza y’u Rwanda n’amahanga ihora iharanirwa na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, maze abasaba kurinda ibi bikoresho no kubifata neza.
Na ho ku ruhande rwe, Rao Hangwei yashimangiye ko iki gikorwa gihamya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko mu biganiro by’ubufatanye abayobozi b’u Rwanda na ab’Ubushinwa bagiye bagirana mu bihe bitandukanye, ko uyu ari umwe mu myanzuro yagiye ivamo.
Mu ijambo ryabo, abahawe izi dekoderi bavuze ko zizarushaho kubafasha kuva mu bwigunge bamenya ibibera hirya no hino ndetse by’umwihariko bamenya amakuru ajyanye na gahunda za leta.
Access to Satellite TV for 10,000 African villages , mu Rwanda izagera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu, uretse abaturage batoranyijwe bazahabwa dekoderi n’ibijyana nazo nk’ibisahani n’ibindi biteganyijwe kandi ko hazanatangwa ibikoresho bya television za rutura na dekoderi zazo ahatangirwa service rusange kubaturage, nk’ibiro by’utugari n’imirenge, ibigonderabuzima, ndetse na za SACCO.