in

Ku nkombo, Abagore n’abakobwa bikorera imizigo ntibatinya no kwikorera ibiro 100 mu gihe abagabo baba bibereye ku mazi

Ku nkombo, Abagore n’abakobwa bikorera imizigo ntibatinya no kwikorera ibiro 100 mu gihe abagabo baba bibereye ku mazi.

Mu gihe bimenyerewe ko ahantu hatandukanye imirimo ikomeye nko kwikorere imizigo ikunze gukorwa n’abagabo cyangwa abasore, ku kirwa cya Nkombo cyo mu karere ka Rusizi siko bimeze.

Si igitangaza kugenda mu nzira ugahura n’umugore cyangwa umukobwa, yikoreye umufuka w’ibiro 70 cyangwa ijana, hepfo gato mu mazi abagabo baririmba, bashakisha amafi cyangwa indagara.

Nkombo ni Umurenge uri mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi ugizwe n’Utugari dutanu n’Imidugudu 25.

Abaturage batuye muri iki kirwa babayeho mu buryo butangaje kubera ko ubutaka bwabo butera, ari nabyo bituma ibintu bakenera byinshi birimo n’ibiribwa n’ibikoresho by’ubwubatsi bajya kubishakira mu Murenge wa Kamembe byabasabye kwambuka ikiyaga cya Kivu no gukora urugendo rurerure.

Iyo uri mu Murenge wa Kamembe ndetse n’uwa Gihundwe ugenda uhura n’abagore batuye ku Nkombo baba bateruye imizigo iremereye cyane.

IGIHE dukesha iyi nkuru yashatse kumenya impamvu aho inyuze henshi usanga abagore aribo bikoreye imizigo kandi icyo kirwa kibaho n’abagabo.

Vumilia waganiriye n’umunyamakuru ahetse umutwaro uremereye, yemeza ko yavutse asanga umuco wo ku Nkombo abagore aribo baterura ibintu biremereye abagabo bagakora uburobyi.

Yagize ati “ Hano abagore nitwe duterura imizigo tukayijyana i Kamembe cyangwa tukayizana hano turanahinga. Abagabo bo bakora uburobyi mu Kivu, sinakubwira ngo kuki ari twe tubikora kuko niko twavutse tubisanga.”

Uwiduhaje Diane we yavuze ko bakora imirimo yo kwikorera mu rwego rwo gufasha abagabo babo kugira ngo babashe gutunga imiryango.

Ati “Byose biba ari ukunganirana kuko nk’iyo turi gutwara imizigo n’abagabo baba bari mu Kivu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Janvier Mushimiyimana, yemeza ko inshingano z’abagabo bo ku Nkombo ari izo kuroba.

Ati “Ubusanzwe hano abagabo bo ku Nkombo bafite ibintu bibiri bakora by’ingenzi bararoba kandi kuroba ni akazi k’ingufu gakomeye kuko abenshi barara mu mazi baroba bakurura iriya mitego, bagataha bakaruhuka.”

Yongeyeho ko abagore bo muri iki kirwa bakunze gukora imirimo yo mu rugo mu rugo n’ikomeye irimo no guterura imizigo ndetse ariko yasanze bimeze.

Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 19, ukaba uri mu Kiyaga cya Kivu rwagati.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’ubwo ari I Mageragere yagize icyo avuga: Ibaruwa Titi Brown yanditse ashimira ubuvugizi buri ku mukorerwa ikomeje gukora ku mitima ya benshi bazi akarengane yahuye n’ako

Ubutumwa bwiza bugenewe buri mufana wa Rayon Sports! Umuvugizi wa Gikundiro, Ngabo Robert yasobanuriye abafana b’iyi kipe uko imyambaro yayo yambarwa – VIDEWO