Abakinnyi bamenyeweho guhangana gukomeye Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, kuri ubu bose agahinda bafite ni kamwe bitewe nuko igihembo cy’umwaka muri champiyona ya Espagne cy’umukinnyi witwaye neza bose baburijwemo kikitwarigwa n’umufaransa Antoine Griezman ukinira ikipe ya Atletico Madrid ndetse n’umutoza mwiza nawe ni Diego Simeone utoza iyi kipe.

Nkuko byari bimenyerewe mu myaka irindwi ishize iki gihembo cyegukanwaga numwe muri aba basore gusa kuri ubu bikaba byahinduwe nuyu mufaransa wigaragaje ku rwego rwo hejuru ko nawe afite icyo ashoboye mu mupira w’amaguru.