David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido abinyujije ku rukuta rwe rwa snapchat yatangaje ko ntako bisa kuba ku myaka ye 24 ari umukire nk’umusaza w’imyaka 60.Uyu muhanzi yagize ati ”Inzozi zanjye zabaye impamo!!! Umuntu w’imyaka 24 mbaho mu bigwi by’umusaza w’imyaka 60,izi ni zo ntego!!!”.
Amagambo ya Davido yishimira byinshi yagezeho.
Uyu muhanzi uri gukora ibitaramo bitandukanye yise”The 30 Billion World Tour” muri USA yakomeje ashimira abitabiriye igitaramo cye cyo mu mujyi wa Vancouver avuga ko agenda aronka amafaranga y’umurengera agira ati”Ndimo kwakira amafaranga menshi ku buryo buhangayikishije abanyanga”.
Davido ni umusore wavukiye mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ho muri leta zunze ubumwe za Amerika gusa akaba yibera muri Nigeria, akaba aherutse kugura inzu ihenze cyane ahitwa i Lekki ndetse akaba ari no mu bahatanira ibihembo mu irushanwa AFRIMMA 2017 aho ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Runtown,Wizkid n’abandi benshi.
Source: inyarwanda.com