in

YEGOKOYEGOKO

Ku myaka 9 umwana yabaye umukire ukomeye mu gihugu hose

Umwana w’ imyaka 9,akomeje kuba icyamamare muri Nigeria nyuma yo kugaragara nk’umwana w’umukire.

Mompha amaze kubaka izina hirya no hino ku Isi. Izina rye ryavuye i Lagos, Nigeria rikwira Isi yose. Amazina ye bwite ni Muhammad Awal Mompha akaba azwi cyane ku izina rya Mompha Junior.

Ni umuhungu w’ umwe mu baherwe bakomeye cyane muri Nigeria, Ismailia Mustampha, na we uzwi nka Mompha Snr. Mompha Junior ni umuherwe wo ku rwego rwo hejuru.

Mompha yaciye agahigo ubwo yatungaga inzu iherereye i Lagos ihenze cyane, ni mu gihe yari afite imyaka 6. Amaze kugira imyaka 9, ise umubyara yamuhaye imodoka ihenze, Bentley.

Ni umwana ufata indege ya wenyine, agatembera ibihugu bitandukanye ku Isi. Akunda gutemberera i Dubai, UAE.

Amakuru avuga ko ubu amaze kugira imodoka nyinshi zitandukanye kandi zose zihenze. Abantu baterwa impungenge n’ uburebure bwe, ntibituma akandagira ku muriro na feli by’ imodoka.

Mompha Junior ni icyamamare no ku mbuga nkoranyambaga. Ku ruburwa rwa Instagram, akurikirwa n’ abarenga 27, 000. Akunda gushyira kuri urwo rubuga amafoto atandukanye ari kumwe na se; akunda no kumushimira ko ari ishyiga ry’ inyuma ku bukungu bwe.

Papa we, Mompha Snr ni umwe mu baherwe bakomeye cyane muri Nigeria. Na we akoresha urubuga rwa Instagram, akurikirwa n’ abarenga miliyoni(1.1 M). Akunda gushyiraho amafoto y’ abo mu muryango we.

Uwo muhungu we, Mompha Junior na mushiki we, Fatima bihariye amafoto menshi yashyizeho. Si abana be gusa ashimagiza ku mbuga nkoranyambaga, kuko n’ umugore we amuvuga imyato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Abantu bumiwe bumvise uko umukobwa yabaraga inkuru yuko yaryohewe n’umusore/Umva amajwi

Inkuru nziza ku mukinnyi Hakizimana Muhadjiri n’umufasha we(AMAFOTO)