Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, Hakizimana Muhadjir n’umugore bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Amakuru avuga ko Alice na Muhadjiri bibarutse imfura yabo y’umwana w’umukobwa mu ijoro ryakeye.Amakuru akomeza avugako umwana na Nyina bameze neza mu gihe umubyeyi yitegura kuva mu bitaro agasubira murugo.Alice na Muhadjiri urukundo rwabo ntirwigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru nk’ibindi byamamare, ndetse amakuru atugeraho avugako aba bombi badasanzwe babana nk’umugore n’umugabo kuko buri wese aba ukwe.
