in

Ku myaka 70 avuga ko akiri isugi aracyategereje umugabo

Umukecuru wo mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Mata witwa Kamariza Verenia w’imyaka 70 aravuga ko acyiri umukobwa ugitegereje umugabo.

Yavuze ko nta mugabo yigeze kuko aracyari isugi ngo akiri inkumi abasore bazaga kurambagiza barumuna be akibaza impamvu barambagiza abandi kandi ariwe mukuru ubundi agategereza kugeza na nubu gusa ariko ubu nta cyizere afite cyo kumubona kandi ntanuwo acyeneye.

Ikiganiro yagiranye na Afrimax tv yabajijwe niba ntamatsiko ajya agirira igikorwa cy’abashakanye asubiza ko umuntu agirira amatsiko ibyo yakoze ubu ngo umugabo we n’Imana.

Ngo ubu ategereje kumva icyo cyanga abandi bamurushije ariko ngo icyizere ni gicye avuga ko abantu baturanye nawe mbere bakundaga kumwibazaho ariko ubu basigaye baramumenyereye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo Essomba Onana ashobora gukatwa ku mushahara we nyuma yo kwandagaza umufana wa Rayon Sports

Video: Ndimbati yagarutse mu isura nshya arimo guslaying bya gikobwa