Hari inkuru y’umukecuru witwa Cha Sa-Soon ,uri mu myaka 80 kuri ubu ,ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo yasakaye mu bitangazamakuru ivuga uburyo mu mwaka wa 2010 ubwo yari afite imyaka 69 yigeze kubona uruhushya rwo gutwara imodoka nyuma yo kugerageza inshuro zirenga 960 zose atsindwa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru New York Post ivuga ko uyu mukecuru mu busanzwe utuye mu cyaro cya Sinchon yamaze igihe yigira mu ishuri ryigisha ibijyanye n’amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka rya Jeonbunk Driving School ,ariko yagerageza gukora ikizamini buri gihe agatsindwa.
Bavuga ko Sa-Soon yagerageje inshuro 961 gukora ikizamini cyanditse ngo ahabwe uruhushya rwo gutwara imodoka bikaza kumukundira agatsinda , ndetse ngo ibi byamufashije kuba ikirangirire muri Koreya y’Epfo binatuma uruganda rwa Hyundai rumuhemba imodoka ihagaze amafaranga ibihumbi 16 ,800 bya’amadolari (miliyoni 18,480,000 Frw).
Sa-soon akaba avuga ko icyamuteye umuhate cyane ari ukugirango abashe gukora neza ubucuruzi bw’imboga yakoraga no gutembereza abuzukuru be ahasurirwa inyamaswa zitandukanye.