Umugabo w’imyaka 50 wo muri Uganda yashyize akanyamuneza mu maso y’abagore batatu ubwo yakoraga ubukwe hamwe n’aba bagore be batatu, babiri muri bo bakaba bavukana.
Aba bagore batatu bose bagaragsye bambaye amakanzu yera hamwe n’indabyo mu ntoki,ubwo bari bashyingiwe na Muhammed Ssemanda w’imyaka 50.
Nk’uko uyu mugabo abitangaza ngo yahisemo gukora ubukwe hamwe n’abagore be batatu kuko yanze kubatera ishyari nubwo ngo bazi ko adafite amafaranga menshi ariko bemeye kurongorwa na we.
Babiri mu bagore, Salmat Naluwugga w’imyaka 48 na Jameo Nakayiza w’imyaka 27 ni bashiki bavindimwe, naho Mastula Namwanje w’imyaka 24 ni we muto kuri bo.
Uyu mugabo yavuze ko abagore be batagirana amashyari kandi ko yabasezeranyije kuzakora cyane kugirango batagira icyo bamuburana mu buzima.