in

Ku mafaranga nta mikino; Yishe inshuti ye n’umwana wayo kubera ideni

Polisi yo muri Houston, muri leta ya Texas yataye muri yombi umugabo wo muri Nijeriya witwa Bolanle Fadairo w’imyaka 38 y’amavuko, akekwaho kuba yarishe mugenzi we wo muri Nijeriya w’imyaka 30, Michael Essien ndetse akica n’umuhungu w’imyaka ibiri wa nyakwigendera.

Ku wa kabiri, tariki ya 20 Nzeri, Fadairo arashinjwa kuba yararashe Essien nyuma yo gutongana bapfa amafaranga.

Fadairo ushinjwa ubwicanyi yavuze ko impaka zatangiriye kuri (Essien) kubera umwenda w’amafaranga yari amurimo.

Polisi ivuga ko ku munsi w’iraswa, Fadairo yahuye na Essien, mbere yuko havuka impaka hagati y’abo bagabo bombi bituma Fadairo arasa Essien ahunga aho icyaha cyakorewe na SUV ya Essien hamwe n’umuhungu wa nyakwigendera w’imyaka 2 wari uri muri iyo modoka.

Nyuma y’amasaha hafi atanu, umugore wa Essien yahamagaye abapolisi avuga ko umugabo we n’umuhungu babuze. Uyu mutegarugori yashoboye gutanga amakuru ajyanye n’imodoka y’umugabo we byatumye ivumburwa hafi kilometero 1 uvuye ahabereye icyaha.

Inyandiko zishyuza zemeza ko Fadairo yishe Essien bapfa umwenda ndetse akaza no gusiga umwana wa Essien mu  modoka yari ishyushye cyane ku kigero cya 92 bikaba bikekwa ko ari nacyo cyateye Urupfu uwo mwana

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Isi ni iyawe yirye uko ubyifuza » – Shaddyboo yagaragaye yifotoreye ahantu h’akataraboneka (Amafoto)

King James yahishuye ikipe afana mu Rwanda