Ishimwe Dieudonné w’imyaka 38 wari uri gushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yafatiwe i Fort Worth ku wa 3 Werurwe 2025 nkuko byatangajwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika (ICE)
Tariki 13 Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonne igifungo cy’imyaka 5, mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza, 2022.
Urukiko Rukuru rwahamije Ishimwe Dieudonné ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ishimwe yari yarashyikirijwe impapuro zimusaba kwitaba nyuma y’icyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe na Guverinoma y’igihugu cye nk’uko abayobozi ba ICE babitangaje.
Aba bayobozi bakomeza bavuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze icyemezo cyo kumuta muri yombi ku wa 29 Ukwakira 2024.
Ishimwe Dieudonne yari atuye i Fort Worth nubwo ntabyangombwa yari afite byemewe byo kuhatura gusa yari yarinjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’amakuru yatanzwe na FBI, Ikigo cya ICE cyavuze ko Ishimwe agumye mu maboko yabo mu gihe hagitegerejwe icyakorwa.