in

Ku Betting mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ntabwo biracika! Umukino wari uryoheye ijisho muri iyi wikendi haravugwamo betingi kubera ibyawubereyemo

Ku Betting mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ntabwo biracika! Umukino wari uryoheye ijisho muri iyi wikendi haravugwamo betingi kubera ibyawubereyemo

Umukino urimo kugarukwaho cyane wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye muri iyi wikendi ishize wahuzaga ikipe ya Bugesera FC ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports haravugwamo Betingi kubera ibitego byawubonetsemo.

Kuwa gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiwe ibitego 4-0 n’ikipe ya Bugesera FC ariko uyu mukino ukomeje guteza impagarara mu bakurikirana cyane uyu mupira w’u Rwanda.

Biravugwa ko ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishaga abakinnyi ntabwo yigeze ibishyura amafaranga yabaguze (Recruitment Fees) kubera ko yari ifite ikibazo gikomeye cyo kwishyura bamwe mu bakinnyi bari barayireze bacibwa Milliyoni zirenga 60.

Uyu mukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Bugezera FC bivugwa ko bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bakoze igisa nka Betingi kugirango haboneke amafaranga yo kwishyura aba bakinnyi rero bikorerwa kuri uyu mukino wayihuje n’ikipe ya Bugesera FC.

Amakuru dukesha Radio Rwanda avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports batahawe amafaranga bagiye kuyabona bitarenze iki cyumweru cyangwa igitaha, bivuze ko shampiyona izagaruka ntakibazo bafitanye n’abakinnyi.

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kunyagirwa n’ikipe ya Bugesera FC yaje guhita ishyira itangaza ryihuse ku mbuga nkoranyambaga zayo kubera ibyari bikomeje kuvugwa cyane ndetse bamwe mu bafana b’iyi kipe barimo kumyozwa n’aba yandi makipe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kubyara neza bitera ineza ababyeyi! Ababyeyi b’umukinnyi w’ikipe ya APR baje kumufana maze na we ntiyabatenguha abaha ibyishimo bataha bavuga ko aribo babyaye (AMAFOTO)

Juwayeze wa Juno akomeje kurishwa umubu n’inkumi y’uburanga isigaye yarigaruriye Juno Kizigenza kugeza n’aho basigaye basohokana nk’umugore n’umugabo (VIDEWO)