Akenshi umuntu akunze kumenya byinshi ku bandi kurusha uko yaba yiyizi, kuri ubu hari amasuzuma menshi yakozwe n’abashakashatsi mu by’imitekerereze n’imico agaragaza imwe mu mico yawe ihishe cg udakunze kwerekana. Gerageza mu guhitamo muri aba bakobwa 5, witegereze aya mafoto neza hanyuma uhitemo umubare umwe ukomeze uwibuke ntuwibagirwe. Biraza kugufasha kwiga ikintu utaruzi kuri wowe.
Itegereze muri aba bakobwa 5, wibaze uwo ushobora kwiyumvamo cyane aramutse ahindukiye. Mu guhitamo kwawe, ntugendere ku byo abantu bakunda muri rusange; ahubwo ugendere kubyo wowe ubwawe wakundira umukobwa.
Reka tukubwire imico, imiterere ndetse n’imyifatire bikuranga, tugendeye kumahitamo wakoze.
Niba wahise umukobwa 1: Uri umuntu wigirira ikizere cyane kandi utuje, ibintu uhuranabyo mu buzima ntago bigutera ubwoba, uri umuntu uhora witeguye guhangana n’ibintu bitoroshye kandi ugaragara ko uri cool. Ntutinya gutangira ibintu bishya kandi iyo ubitangiye uba ubyishimiye. Ugira kwihangana muri wowe igihe haribyo ushaka kugeraho kandi birangira ubigezeho nubwo byagufata igihe kinini. Uri umuntu uzi gufata ibyemezo, Wihagararaho muri wowe kuburyo nta muntu wavuga ko ugira isoni.
Niba umukobwa wa 2 ari we wahise ubona ko ari mwiza ugukwiye: Uri umuntu usabana cyane, uhuza n’abantu byihuse, nubwo rimwe na rimwe byagaragako hari ibyo utazi ariko uzi uko ugera ku ntego zawe. Kuberako uri umuntu ukunda koroshya ibintu bituma ugira inshuti nyinshi kandi mood yawe ihora ari nziza. Nubwo waba ubabaye muri wowe uhitamo gusekera abantu muri kumwe, uhitamo kuguma wishimye. Rimwe na rimwe uri umuntu uha agaciro ibintu byose niyo mpamvu ijambo rimwe ubwiwe ushobora kumva rikubabaje
Niba wahisemo umukobwa wa 3: Uri umuntu ukunze kugira isoni muri wowe kandi ugira ukuri kwinshi ntago ukunze guhuza n’abantu kenshi, no kugirango ube inshuti n’umuntu bigusaba igihe. Wiyereka umuntu uwo uri we igihe umaze kumumenya neza, muri wowe ukunda ko ibintu bigenda uko ubishaka niyo mpamvu udakunda ibintu bitari muri gahunda. Uri umuntu mwiza muri wowe wirinda ibibazo hagati yawe n’abandi uko ushoboye kose kandi nta nzika ugira, uri umuntu ugerageza kumva ibyo abandi bantu batekereza, uhora witaguye gukora ibishoboka kugirango abantu ukunda bishime. Ukunda Ibintu biciye mu buryo n’amahoro niyo mpamvu uba ukeneye umwanya wawe wenyine.
Niba wahisemo umukobwa wa 4: uri umuntu uri ku murongo cyane, biragoye ko abantu bakujijisha cg ngo wumve usebye muri wowe kuko ibyo ukora uba wabitekerejeho, uri umuntu wumvira ibitekerezo byawe cyane ku rusha amarangamutima, muri wowe uzi neza ko ushobora kugera ku bintu byinshi kandi ko ushobora gushaka igisubizo cy’icyo wahura nacyo cyose. Nyuma y’uko uri umuntu wiyizera kandi ufite umurongo ugenderaho ugira umutima mwiza kandi witwara neza, uha agaciro iby’iyumviro by’abantu bakuri iruhande ukanga ku babaza nubwo byari gutuma ugera ku ntego zawe. Nubwo abantu ba bona umeze nk’umuntu udakunda kuvuga ariko muri wowe uri umuntu uganira kandi ukunda.
Nyuma na nyuma niba wahise umukobwa wa 5: Uri umuntu utananirwa kandi ukora ibintu mu buryo bwawe, ushobora guhindura imico yawe igihe cyose ari ngombwa ibyo bituma ubasha kugera ku ntego zawe neza. Wigirira ikizere cyane kandi wumva wihagije, ntukunda gusaba ubufaha niyo abantu ba kuri iruhande bashobora kugufasha. Uri umuntu udaca ku ruhande ibintu bityo bituma abantu batabasha ku kumvisha ibintu igihe wamaze kubifataho umwanzuro. Guhura n’abantu bashya si ibintu byoroshye kuri wowe ariko abantu wemeye muri wowe bakugirira ikizere cyane.
Tubwire muri Comments umukobwa wahisemo wahisemo