Kuwa 4 tariki 28/11/2024,muri KSP RWANDA hasojwe amasomo (Defance)ku nshuro ya 8, abanyeshuri basoje amasomo y’igihe gito mu byiciro bitandukanye bahawe impamyabumenyi (defance)
Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri iryo shuri bavuze ko bakwiye kurushaho kwihugura mu masomo ashingiye ku ikoranabuhanga kugirango barusheho kwiteza imbere.
Ntoranyije Leonidas umwe mubasoje ayo masomo y’igihe gito muri KSP Rwanda yagize ati:”Navuga ko iyi si ya none,turimo irasaba ikorabuhamga cyane abantu bakwiriye kuba barikoresha n’urubyiruko kubera ko ari twe tuba dufite ayo mahirwe mbere cyangwa se no gutegura ahazaza mbese n’iryo koranabunga mu gufasha urubyiruko kurwanya ubushomeri, rero uko ugenda wihugura wiga aya masomo y’igihe gito bigufasha kuba wakwisanisha n’isi tugezemo ntibikugore kuba washaka amafaranga. Mu byukuri iterambere turimo rirasaba kuba twagendera ku iryo koranabuhanga cyane cyane cyane nk’urubyiruko”.
Umuyobozi w’ishuri KSP Rwanda, Uwimana Saleh ashima intambwe imaze guterwa mu bijyanye no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri ashingiye ku musaruro ugaragarira mu barangiza muri iri shuri ndetse agakangurira urubyiruko kurushaho kugana amasomo y’ubumenyingiro.
Yagize ati:”Kugeza uyu munsi dushingiye uko abanyeshuri batangiye,abarimo gusohoka uko buri bafite imishinga mizima iruta iyababanje, uyu munsi ishusho ni nziza niba dufite nk’umunyeshuri ukora mu ndoto agakora muri City maid kandi ayobora izo film (Director) yarize muri KSP Rwanda ntahandi yize, tukaba dufite abarimu bashobora kudufasha mu guhugura abanyeshuri bagenze babo kandi bize hano, abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gukora ikintu runaka icyo tugiheraho tuvuga ko birimo kudufasha kurwanya ubushomeri kuko umwarimu azahembwa,uko biri abo hanze bari kubizera bakabahereza imirimo kuba hanze bari kubizera rero nibyo bigena ko ubwo bushomeri burimo buragabanuka biturutse mu kuzana udushya hanze aha. Ubwo navuga ko rero ubutumwa bwa mbere dutanga k’urubyiruko rutangire rwiyumvemo ko rukwiye kwiga amasomo y’ubumenyingiro, nibyo koko ushobora kuba ushobora kubikora utarabyize bikanaguhira ariko kubikora warabyize biguhira kurushaho,icya kabiri ni bumve ko bitanga akazi ku isi hose uyu munsi urigufata amashusho ukanayatunganya kamera ikoresha mu Rwanda ninayo ikoreshwa mu Bushinwa nta gihugu na kimwe udashobora gukoramo bivuze ko rero ko iyo bihuye na k’agapapuro wahawe ariko kajyanye nibyo wize bishobora kugufasha kuba umunyamwuga mu buryo bwimbitse rero ntidusuzugure amasomo y’ubumenyingiro kuko ninayo ari kudufasha kugera aho tugera mu buryo bw’ubukungu”.
Umwe mubitabiroye uwo muhango, Ben Rurangirwa wamenyekanye nka Ben muri firime nyarwanda akaba n’umuyobozi wa (Rwanda Creative industry) we yavuze ko hari icyakorwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.
Yagize ati:”Hari ibintu bibiri bigomba gukorwa icya mbere tugomba guhindura imyumvire n’imyitwarire nk’urubyiruko, icya kabiri dukeneye nanone ko abatanga imirimo batagira impungenge bakatwizera bakizera ko noneho twahindutse kandi bikomeye hanyuma nanone tukabiteza imbere ikingenzi ubu ntago turi gushaka guhanga abakozi benshi ngo dukomeze tubohereze ku isoko ry’umurimo, oya! Ahubwo ishuri nk’iri ngiri ari nabo bafatanya bikorwa natwe turimo n’ukugirango tureme abazahanga imirimo noneho”.
Agashya karanze uwo munsi ni uko hatanzwe ibihembo k’umunyeshuri wagize amanota agahiga abandi mu kiciro cya 8 (Leonidas NTORANYIJE) n’umunyeshuri wakoze umushinga mwiza (project) kuruta iyindi mu kiciro cya 8 (Benebeza Terry).
Kuri ubu icyiciro cya 8, muri KSP Rwanda nicyo cyagaragazaga imishinga yabo ni mu gihe muri rusange iri shuri rimaze kunyurwamo n’ababarizwa mu 4126, barimo 847bakoze defance.Muri rusange mu Rwanda abantu miliyoni 2,994,854,barimo 45% bakora ubuhinzi buciriritse, 15.8% n’abanyeshuri, mu gihe 38.3% arabageze mu za bukuru,abafite ubumuga n’abandi batagishishikarira gushaka imirimo.