Usanga abantu bashidakanya mu gihe bibaye ngombwa wemera umwana ahanini mu gihe utizeye ijana ku ijana ko ari wowe wamubyaye gusa hari uburyo bworoshye wabanza ukagerageza hanyuma wakomeza gushidikanya ukanyarukira kwa muganga ugakoresha ikizamini cya DNA.
Ubwoko bw’amaraso
Bumwe mu buryo abantu bamwe bagerageza kugira ngo bamenya se w’umwana uwo ari we ni ugukoresha ubwoko bw’amaraso.
Kugena ububyeyi ukoresheje ubu buryo ntabwo byizewe cyane gusa nabwo burakoreshwa. nkurugero, Niba abagabo babiri bishoboka ko bombi bafite ubwoko bw’amaraso “A”. Byaba bigoye cyane kumenya mu byukuri se w’ umwana. Noneho, niba umwe mu bagabo afite ubwoko bw’amaraso “B”, undi mugabo afite ubwoko bw’amaraso “A” naho umwana akaba afite ubwoko bw’ amaraso A. Birashoboka ko umugabo ufite ubwoko bw’amaraso “A” yaba ariwe se wuwo mwana.
Ibara ry’ ijisho
Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko ubundi buryo abantu benshi bagerageje kugira ngo bamenye se w’ umwana harimo no kureba ibara ry’imboni y’ijisho.Dufashe urugero wenda Niba ababyeyi b’umwana bose bafite amaso yijimye ariko umwana akavuka afite amaso yicyatsi bishobora kuba ikimenyetso kuko ubundi umwana aba agomba kuvukana amaso asa na y’umwe mu babyeyi be.
Itariki yo gusama
Ni byiza kumenya italiki wabonaniyeho ni uwo mwabyaranye, iyo ushidikanya ko umwana Atari uwawe, bigufasha kubara maze ukumenya koko niba umwana ari uwawe cyangwa se atari uwawe.