Hirya no hino ku Isi, ibiciro bya shokola ku masoko bishobora gutumbagira, nyuma y’aho ibiciro by’ibyo zikorwamo bikomeje gutumbagira.
Abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bo guhera mu cyumweru gishizwe toni imwe y’ibikorwamo shokola igiciro cyavuye ku madorari 3,552 kijya ku madorari 3,569.
Bamwe mu bafite inganda zikora Shokola, bari bamaze igihe bagaragaza ubwiyongere bukabije bw’ibikorwamo izi Shokola.
Imwe mu mpamvu y’ubu bwiyongere bw’ibiciro, ni igabanyuka rikabije ry’umusaruro w’igihingwa cya cocoa ari nacyo gikorwamo shokola.