Kuri iyi si hari ubwo abantu bamwe baba bishimye mu gihe ahandi babaye, ndetse hari ababifata nk’ibisanzwe ndetse ko ari isomo ry’ubuzima biri wese agomba kwiga, ndetse agashaka uburyo aritsinda igihe n’ikizami cyaryo cyageze.
Ibi nabyo bibaye kuri bamwe mu bakoranaga na Kylian Mbappé muri Paris Saint-Germain harimo umutoza mukuru ndetse na Dirécteur sportif muri iyi kipe.
Umutoza Mauricio Pochettino azerekwa umuryango asohoke muri iyi kipe mu gihe Mbappé yasinye, kuko yabonaga atishimiye imikinishirizeye, bikaba bitumye bazashaka undi uzakomezanya n’iyi kipe mu minsi iri imbere.
Ikindi kandi ni uko uwari Dirécteur sportif, umunya-Burazire Leonaldo newe agomba gusohoka muri iyi kipe, kugirango hatangire umushinga mushya kandi mwiza uzageza Paris Saint-Germain ku nsinzi.
Ibi byose bikubiye mu masezerano Mbappé yasinyanye n’ikipe ndetse abasezeranya ko ashaka gutwara champions league ku bubi na bwiza, akaba yaravuzeko ibyo birakunda igihe hakiri umutoza nka Pochettino ndetse na Dirécteur sportif nka Leonaldo.