in

Kompanyi zakoreshaga abagore mu konsa imbwa, ibyazo byasubiwemo

Muri video yakwiriye henshi yerekanaga umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya arimo konsa ibibwana by’imbwa avuga ko ari muri icyo gihugu cyo mu bwarabu.

Avugana n’abanyamakuru ku cyumweru, Francis Atwoli ukuriye COTU yavuze kuri uwo mugore, yemeje ko yasize umwana w’amezi abiri muri Kenya, ahatirwa n’umukoresha we kujya konsa ibibwana.

Atwoli yagize ati: “Ndasaba ubutegetsi gukora nk’uko ubutegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki bwabigenje…Yahagaritse muri Kenya kompanyi zose zishakira abantu akazi”.

Uyu mukuru wa COTU yasabye Perezida William Ruto guhagarika “ubucakara buziguye” bw’abakozi bava muri Kenya, leta ikajya ivugana imibereho y’abakozi n’ibihugu byo mu bwarabu.

Kubera ubushomeri buri hejuru muri Kenya, butuma urubyiruko rwinshi rujya mu bihugu byo mu gice cy’abarabu gushaka imirimo yo mu rugo n’indi y’ingufu.

Benshi muri abo bakozi bagiye bavuga ingorane zo gufatwa nabi bahuye nazo muri ibyo bihugu, ndetse vuba aha byavuzwe no muri Myanmar, Laos na Cambodia.

Abanyakenya benshi bagaragaje akababaro batewe n’amashusho asa n’ayo uwo mugore yifashe atabaza ngo afashwe kuko aho arimo gukora bamuhatira konsa ibibwana by’imbwa.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi :umugabo yakubise umugore we bashakanye kugeza ashizemo umwuka amuziza gutaha atinze

Amafoto: umugabo yaciye ibintu nyuma yo kurya amagi 30 n’ubugari 5kg