in

Komite y’Ubukangurambaga bwo kugura imigabane ya Rayon Sports Ltd yatowe

Inama yateranye kuri iki Cyumweru yateranye mu rwego rwo gutora komite y’abashinzwe ubukangurambaga bwo kugura imigabane mu kigo cy’ubucuruzi Rayon Sports Ltd, gishamikiye ku ikipe ya Rayon Sports. Iyi komite itowe izaba igamije gushishikariza abantu kugura imigabane muri iki kigo cyamaze kwandikishwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

 

Perezida w’iyi komite ni Freddy Muhirwa, visi perezida akaba ari Jean Marie Vianney Furaha, mu gihe umunyamabanga ari Paul Ndosimana. Bonaventure Muzatsinda na Jean Pierre Sagahutu ni bo bajyanama muri komite.

 

Ubukangurambaga bwo kugura imigabane ya Rayon Sports Ltd buteganyirizwa kuzatangira vuba, bigamije guteza imbere ubucuruzi bwa Rayon Sports ndetse no kuzamura ikipe mu rwego rw’ubukungu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Frank
Frank
1 month ago

Iyi komite itarimo “gender balance” ntizemerwa.

Miss Nishimwe Naomie yahakanye amakuru yo guhagarika ubukwe bwe

Mamba Beach Volleyball 2024 yasojwe