in

Komite ya Rayon Sports ikomeje kwerekana itandukaniro. Rayon Sports yahembye abakozi bayo amafaranga itari yarigeze ihemba

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mata, ikipe ya Rayon Sports yahembye abakozi bayo. Ibi bibaye nyuma yo gushyamirana kw’abakinnyi bayo, bitewe no kutumvikana ku bijyanye n’ibyo bagenerwa; aho bamwe bifuzaga guhagarika imyitozo kugeza bishyuwe naho abandi bakifuza gukomeza kwihanganira ubuyobozi bwabo.

Nyuma y’ibyo byose, nk’uko tubikesha ikiganiro Royal Sports cya Radiyo Royal Fm, ubuyobozi bw’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, bwakoze iyo bwabaga maze bubasha kubonera abakinnyi igice cy’umushahara, kingana n’ibihumbi mirongo irindwi(70,000frws) ndetse n’ibihumbi mirongo itanu(50,000frws) ku batoza.

Benshi mu bakunzi b’iyi kipe ntibishimiye iki gikorwa kuko ari ubwa mbere bibaye kuri iyi kipe yabo bihebeye.

Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports ibereyemo abakozi bayo ibirarane bingana n’ukwezi n’igice; ni ukuvuga umushahara w’ukwezi kwa Werurwe ndetse n’igice cy’umushahara w’ukwezi kwa Mutarama.

Iyi kipe kandi ntihagaze aheza ku rutonde rwa shampiyona kuko iri ku mwanya wa 5 n’amanota 35, ikaba irushwa amanota 15 na Kiyovu Sports iyoboye urutonde.

Nyuma yo kubona ko gutwara igikombe cya shampiyona bigoranye, Rayon Sports yiyemeje gushyira imbaraga mu gikombe cy’amahoro, n’ubwo idahabwa amahirwe na benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru ndetse n’umuyobozi w’abakinnyi bayo, Muhire Kevin, uherutse gutangaza ko Kiyovu Sports ariyo aha amahirwe yo gutwara ibikombe byombi.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuhamya bw’umugore warokowe n’umugabo we amuhishe mu mutiba w’inzuki, bwakoze ku mitima ya benshi.

FERWAFA yakoze impinduka ku mikino yo kwishyura ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro