in

Koko umwana amenwa na Nyina! Abagabo 32 biyambaje Leta nyuma yo gusanga barera abana batari ababo

Mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda hari gucicikana inkuru y’abagabo 32 bandikiye urwego rushinzwe ubwenegihugu, abinjira n’abasohoka DCIC, basaba ko pasiporo z’abana zahagarikwa nyuma y’uko ibisubizo bya ADN byerekanye ko atari ababo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, Simon Peter Mundeyi, yavuze ko abo bagabo bahisemo kugirwa ibanga, bari barasabiye pasiporo abagore n’abana babo baranazibona, ariko nyuma yo gukoresha ibizamini bya ADN bakamenya ko abana atari ababo, ubu basubiye inyuma basaba ko amakuru yabo yavanwa muri pasiporo z’abo bana.

DCIC ivuga ko icyateye abo bagabo gukora ibizamini bya ADN ku bana babo ari inkuru ziherutse gucicikana mu bitangazamakuru za bagenzi babo bakoze ibizamini bya ADN, bagasanga mu bana bose bari bazi ko ari ababo nta n’umwe babyaye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agatama kazarikora! Biba bisekeje kubona umucecuru wasinze yaba ari umuzungu bikaba akarusho (Amashusho)

Assia yarize nyuma yo kubona ifoto y’umugabo we Pastor Theogene witabye Imana aho yatanze ubuhamya bwakoze abatari bake ku mutima (VIDEWO)