Kogi: Umugore yafunganwe n’umwana we w’imyaka 19 nyuma yo gushyingura umwana abereye Mukase ari muzima
Kuri ubu umusore w’imyaka 19 na nyina bari mu maboko ya polisi bazira gushyingura umwna ari muzima.
Polisi ya Nigeria yemeje ko uyu musore na nyina batawe muri yombi,
Uyu musore ni we washyinguye uyu mwana nyuma yo kubitegekwa na nyina.
Uwashyinguwe yari afite imyaka 11, aho bamuhoraga kwiba amafaranga ibihumbi 10 by’ama-Naira akoreshwa muri Nigeria.
Polisi yagize ati: “Nibyo, turabizi. Uyu mugabo yarafashwe, kandi iperereza riracyakomeza”.