Kuwa 01 Ukwakira Safi Madiba yamanitse ukoboko imbere y’amategeko y’Igihugu ahamyaka ko azakomeza gukunda Niyonizera Judithe mu bibi no mu byiza ndetse ko azamukunda by’iteka ryose.’Ni indahiro kenshi itajya ihinduka kuburyo hari n’abayifashe mu mutwe.’
Mbere yo kurushinga, Safi yari yahawe inama n’umukunzi w’akadasohoka Knowless Butera babanye mu inzu amezi arenga atandatu.Mama ‘Or’ yumvikanye kuri Radio Isango Star yahamije ko ’umugabo atari ukugira ubwanwa bwinshi ahubwo ari ukugira ibitekerezo bihamye’.
Ni nyuma yo kubazwa icyo yabwira Safi mbere y’uko asezerana ku Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, yagize ati ”Ubutumwa namuha ni uko ubu ahinduye ubuzima, namwifuriza ubukwe bwiza n’umukunzi we ariko nanamubwira ko abaye undi muntu agomba kuba umugabo bitari kuba umugabo ku bwanwa gusa. Ikindi namubwira azabyare hungu na kobwa azagire umugisha mu bukwe bwe.Ikindi namubwira nanone azagire ishya n’ihirwe mu rugo rwe n’umugeni we.”
Nyuma y’ibyumweru bibiri barushinze,Judithe yerekeje muri Canada
Kuri uyu wa kane ubwo itsinda rya Urban Boys bamurikaga ku mugaragaro indirimbo nshya bakoranye na Kitoko bise’ I MISS YOU’ umunyamakuru yababajije ibibazo bitandukanye aza no kubaza Safi icyo yavuga ku butumwa yahawe na Knowless mbere y’uko arushinga.
Safi w’imyaka 30 y’amavuko yumvikanye avuga ko ajya gushaka umugore atabanje kumugisha inama ku buryo yajya kumugenera ubutumwa.
Ati”Izo nama za Knowless sinigeze nzemera na gato kuko njya gushaka umugore sinigeze mugisha inama, n’iyo mpamvu ntazemeye rwose.”
Umunsi wa mbere Safi ahamya ko akunda Knowless byahise biba inkuru idasaza n’ubwo bombi bamaze gushing ingo.Safi yabaye urutindo Knowless yazamukiye yubaka izina rikomeye muri muzika nyarwanda.
Knowless ari mu kiganiro na Isango Star
Mu mwaka wa 2011, batandukana babanje kubigira ubwiru ariko birengaho biramenyekana.
Ku rundi ruhande, Knwoless nawe ngo yararebaga agasanga nta hazaza heza abona muri Safi.
Nyuma yo gushwana itangazamakuru ryatyaje ikaramu umunsi ku wundi hasohoka inkuru buri wese yavuze ku wundi.Imyaka n’imyaka izirenga bikivugwa bishingiye ku kuba bose ari ibyamamare kandi baranakundanye.