Umuhanzikazi nyarwanda Butera Knowless yasubije umufana we mu buryo busekeje ,ubwo yamubwiraga ko ashobora kumudodora umwenda wo kwambara.
Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n’abafana babo kubera indirimbo ze zikora ku mitima y’abatari bake agenda ashyira hanze ndetse akanakunda kuganira n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Ngiyi ifoto Knowless yari yashyize hanze
Uyu muhanzikazi rero ukunze gushyikirana n’abafana be kumbuga nkoranyambaga bakamwisanzuraho ,yashyize kuri instagram ifoto ye yamabaye umwenda w’agakanzu maze umufana we ahita yandika muri comment ko ashobora kumuha ubufasha akamudodora undi usa nkawo.Yagize ati”Nsigaye narize no kudoda ako gakanzu nakakudodera kuri macyeeeeeeeeee”
Knowless nawe atazuyaje yahise amuha igisubizo kimeze nk’igisekeje na twa emoji duseka cyane ati”nukuri ndaje ufate ibipimo”