Nyuma y’igihe gito Knowless yibarutse umwana w’impfura hatangiye gukwirakwiza inkuru ivugako umwana Clement yabyaye atari uwa Clement aho byavugwaga ko ngo yba yaramuciye inyuma akabyarana n’umuherwe wo muri Uganda.
Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Knowless akaba yagize icyo atangaza kuri ayo makuru we yemeza ko nta kuri na guke kurimo.
Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda, n’icyo cyatangaje iyi nkuru bwa mbere aho cyavugaga ko n’ubwo Clerment ari mu byishimo by’umwana we ariko atari we Se w’umwana ngo kuko uyu mwana Knowless ashobora kuba yaramubyaranye n’umunyamafaranga ukomoka mu gihugu cya Uganda.
- Knowless ngo amakuru y’ibihuha arayamenyereye….
Iki kinyamakuru cyavuze ko mu ntangiriro z’u mwaka wa 2016, ngo Knowless yari afitanye umubano udasanzwe n’umuherwe wagaragajwe gusa ku mazina ya RK, ari nawe bivugwa ko ari we waba yaramuteye inda.
Amakuru iki kinyamakuru ngo cyakuye mu bantu ba hafi b’uwo muherwe, yemeza ko igihe yamaranye na Knowless i Kampala, cyaba ari nacyo gihe yasamiye umwana w’umukobwa, bigatuma yihutisha ubukwe bwe na Clement atarabyara.
Kuri ubu, Knowless Butera wamaze kugaruka mu buhanzi nyuma yo kubyara, yabwiye Radio Isanga star binyuze mu kiganiro Sunday Night ko ibivugwa byose ari ibihuha ndetse ko ari ibintu amaze kumenyera mu buzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati “Ni amakuru y’ibihuha….Njye ndabimenyereye.Sometimes [Buri gihe] hari ibintu usoma ukavuga uti ok iyi yari Blague [Bikiniraga] ariko.”
Yanavuze ko yamaze kugaruka muri muzika kuko yari maze igihe kirekire ari kwita ku rugo ari nacyo kiruhuko cya muzika yari yarafashe.
Ati “Nanjye byarantangaje nicyo gihe kinni nagize cyo kuba nyuma ya muzika..Mbona message [ubutumwa] z’abantu bati Please turagukumbuye ariko byari bikwiye… Icyo nababwira ndahari peee nkuko baziko duhora dukora, batwitegura udushya muri uyu mwaka nzakora byinshi byiza.”
Knowless yashakanye na Ishimwe Clement bivugwa ko atwite ariko akabyamaganira kure gusa byaje kuba impamo ubwo yibarukaga nyuma y’amezi atatu gusa akoze ubukwe. Yibarutse umwana w’umukobwa.