Imyidagaduro
Knowless Butera yatuguwe no kwibona ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bikomeye muri Nigeria (NEAS) :(+URUTONDE)

Butera Knowless umaze gutera imbere mu Rwanda no hanze y’u Rwanda  ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye mu cyiciro cy’abagore bahatanira ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) umwaka wa 2016 iki kiciro arimo ni ikiciro cy’abategarugore badakomoka muri Nigeria kuri uru rutonde arahatanwa n’abategarugore umunani aribo Vannessa Mdee (Tanzania), Efya (Ghana), Lira (Afurika y’Epfo), MZ Vee (Ghana), Sheebah (UG), Adiouza (Senegal) na Victoria Kimani (Kenya).Â
Aya makuru turayakesha urubuga rwo muri NIGERIA pulse.com.gh/music ariho uru rutonde rwagaragayeho, Urutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2016. Ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) bihabwa ahanini abahanzi n’abateza imbere umuziki muri Nigeria ndetse no hanze ya Nigeria uru rutonde ruragaragaro abandi baturanyi bo muri Tnzanie aribo sout sol nabo bari mu kiciro cy’abagabo bahatanira ibi bihembo by’abahanzi batabarizwa muri nigeria
Mu myaka icumi ishize abategura ibi bihembo bibandaga ku bahanzi baba barakoze neza muri Nigeria bagahabwa ibihembo uko umwaka utashye. Ababitegura batangaje ko bongereyemo ibyiciro bishya birimo abahanzi bo mu bindi bihugu muri Afurika mu guha ingufu no guteza imbere umuziki w’umugabane wose.
Mu byiciro byongerewemo nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibi bihembo, harimo African male Artist (Non Nigerian / Africa)na African Female Artist (Non Nigerian / Africa) ari nacyo Knowless Butera arimo.
Knowless witegura ubukwe na Producer Clement, ari mu cyiciro kimwe n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Vannessa Mdee (Tanzania), Efya (Ghana), Lira (Afurika y’Epfo), MZ Vee (Ghana), Sheebah (UG), Adiouza (Senegal) na Victoria Kimani (Kenya).
Mu mwaka wa 2015, Knowless yari yabonetse mu bahatanira Kora Awards 2016, ibihembo byagombaga gutangwa ku itariki 20 Werurwe 2016 mu Mujyi wa Windheok muri Namibia. Yari kumwe na Kayirebwa mu bahatanye, gusa ubu byimuriwe mu kindi gihugu mu gihe kitazwi.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 11, uyu mwaka bizatangwa kuwa 4 Nzeri 2016 mu birori bikomeye bizabera i New York City.
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi23 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze20 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Hanze20 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Ubuzima4 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.