Ubuyobozi bw’ikigo cy’itangazamakuru cya Radio & TV 1 bwafashe icyemezo gikomeye cyo gusezerera abakozi 8 bose barimo na Mukeshimana Assoumpta wari uyoboye igisata cy’imikino.
Kuwa Kane tariki 6 Mutarama 2023 nibwo ubuyobozi bwa TV na Radio One bwanditse amabaruwa asezerera aba bakozi, babandikira ko babaye bahagaritswe kubera ikibazo cy’izahara ry’ubukungu rikomoka ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19. Cyakoze amabaruwa aba bakozi bose bayashyikirijwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 n’ubwo bose bari babyiteze kuko mu mpera z’icyumweru byahwihwiswaga.
Abahagaritswe barimo Kayitankore Dieudonnée uzwi cyane nka Dodos, uyu akaba asanzwe akora ibiganiro bijyanye n’imikino, hakabamo Assumpta Mukeshimana wari Umuyobozi w’Ikiganiro cya Siporo hamwe na mugenzi we bakoranaga witwa Kanyamahanga Jean Claude bakunda kwita Kanyizo. Abandi ni Callixte Ndagijimana wakoraga mu ishami ry’amakuru, Alfred Ntakirutimana nawe wakoraga amakuru mu Ntara y’Uburengerazuba, Gentille Igiribambe Uwase watangazaga amakuru ( News Presenter), DJ Kelly ndetse na Nsanzabantu Donat wakoraga mu bijyanye na tekiniki.
Muri Kanama 2021, bamwe muri aba nubundi bari bahagaritswe ariko nyuma baza kugaruka. Icyo gihe abari bahagaritswe ni Callixte Ndagijimana na Gakayire Raymond ndetse na Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos. Hari abandi kandi bari basezerewe mu ntangiro z’uwo mwaka barimo Kalinijabo Jean de Dieu na Nadine Umuhoza.