Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yagaragaje kutishimira umusifuzi Nizeyimana Isiaq, avuga ko atifuza ko asifura imikino y’ikipe ye. Yanasabye Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, kujya ku kibuga akareba akarengane gakorerwa amakipe. Ibi yabitangaje kuri Radio/TV1 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, mu gihe ikipe ye yitegura gukina na APR FC.
Gasogi United izacakirana na APR FC ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona. Ni inshuro ya gatatu yikurikiranya aya makipe agiye guhura, nyuma y’igiheruka mu Gikombe cy’Amahoro aho Gasogi yasezerewe.
KNC ntiyemera ko Gasogi United yasezerewe mu mucyo, kuko avuga ko umusifuzi Isiaq yakoze amakosa atumye ikipe ye idakomeza. Yavuze ko abasifuzi bakwiye gufata urugero kuri Ishimwe Claude (Cyucyuri), ugira ubunyamwuga, nubwo nawe ashobora gukora amakosa asanzwe.
KNC yagarutse ku makosa Isiaq yakoze mu mukino wa Musanze, ashimangira ko uyu musifuzi ahora yanga Gasogi United. Yavuze ko atamwifuza ku mukino wabo na APR FC, anasaba ubuyobozi bwa FERWAFA kugira icyo bukora. Yanasabye Minisitiri wa Siporo kuza kureba uko amakipe atotezwa.
Perezida wa Gasogi United yasabye ko ikipe ye ihatana na APR FC mu mucyo, buri ruhande rugatsinda bikwiye. Yagarutse ku mukino wa ‘Derby’ aho yagaragaje kutanyurwa n’uburyo ibintu byagenze, avuga ko Gasogi izakomeza kurwana ku butabera mu mupira w’amaguru. Gasogi United kuri ubu iri ku mwanya wa 9 n’amanota 25, mu gihe APR FC ifite 41, ikarushwa amanota abiri na Rayon Sports iyoboye shampiyona.